Umushakamba :

Mugabo utera ababisha ubwoba wa Rutajorwa
Ndi umushakamba rwose
Abatwara inyamusozi narabagumiye.
Rugarama rwa Gikore
Nabaye igisibya cy'umutsindo

Ruhamya akomeretse ndamwina
Mwina Abarihira n' Abinika
N' ihururu iturutse kwa Nyakamwe.
Bari baje ari amaziro
Ndabahakanira ko ntawe uharishwa n'ibyuma

Kandi twarabyirukanye
Ndamusezerera arisindagiza.
Abaje kutuvuna
Basanze umuheto w'Inkaka
Wigenza mu nzira

Nk' ubukombe bw' intare
Aho Abashakamba twaremeye intambara.
Inkaka ikabura iminega ya Rubonezampundaza.
Iyo numvise induru sinikandagira nk' inkenzi.
Ndikabukira nkajya imbere

Intambara yagaramba nkayitikura ibigembe
Abatari intwari bakirasana «ntuwuzira»
Induru yavuye kuri Ndago
Ingabo nyendana amakuza
Ingobokarugamba akagira iye

Mba ingenzi menera intore
Ngwiza imbaraga ngana urugamba.
Uko mpirika, imihini iraturika mu Mpima
Ingundu ikuburwa ari jye uyigabije.
Ruzingandekwe rwa Biziga

Ndi inyambo y' igitare
Ntwara Ruteranyangabo.